Kigali: Nkunganire ya Leta ku ngendo yakuweho bituma hashyirwaho ibiciro bishya

949

Guhera tariki 16 Werurwe 2024 hazatangira kubahirizwa ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda itangarije ko yakuyeho nkunganire yageneraga umuturage ku rugendo.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro Abaminisitiri barimo Minisitiri w’ibikorwa Remezo GASORE Jimmy, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu MUSABYIMANA Jean Claude, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr NDAGIJIMANA Uzziel na Meya w’umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe 2024.

Muri iki kiganiro nibwo Minisitiri Gasore yatangaje ko nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yarashyiriweho bya Covid-19 byarangiye. Yatinze gukurwaho kuko hari hakiri urugamba rwo kurwana n’ibijyanye no gutwara ibintu n’abantu.

Iki kibazo cyakemuwe hongerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange (bisi) zigera ku ijana mu Mujyi wa Kigali ndetse hategerejwe n’izindi bisi ijana zizongerwa mu muhanda mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyo gutwara ibintu n’abantu.

Avuga ku biciro bishya byashyizweho, Minisitiri Dr Uzziel NDAGIJIMANA yavuze ko hashingiwe ku mikoro y’abaturage ibiciro byashyizweho bigereranyije ndetse avuga ko kwiyongera kw’ibi biciro nta ngaruka bizagira ku bukungu cyangwa ku biciro by’ibindi bicuruzwa.

Ubusanzwe nkunganire ya Leta yishyuriraga buri muturage ugiye gukora urugendo hagati ya 40% na 50% mu ngendo zo mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Ntara.

Abaminisitiri mu kiganiro n’itangazamakuru