Uganda: Umukobwa wa Perezida Museveni yatandukanye n’umugabo we bari bamaze imyaka 18 bashakanye

973
Diana n'uwari umugabo we Geoffrey

Umwe mu bakobwa ba Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugabo we babyaranye abana batatu nyuma y’imyaka 18 babana.

Diana Kyaremera Museveni, umwe mu bana bane ba Perezida Museveni akaba ari nawe muto muri bose yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umugabo we Geoffrey Kamuntu bari bamaze imyaka hafi 18 bashakanye ndetse bakaba barabyaranye abana batatu.

N’ubwo ugutandukana kw’aba bombi kumenyekanye ubu gusa byabaye kera ahubwo bagerageza kubihisha.

Diana yagiye ku rubuga rwa Instagram rwe maze yandika amagambo agira ati;”Nagerageje guhisha rubanda ibijyanye no gutandukana n’umugabo wange ku bw’inyungu z’abana bange.

Diana Museveni

Aya magambo yaraherekeje amafoto yerekana impapuro z’urukiko zerekana gatanya ya  Diana n’umugabo we. Izi mpampuro zigaragaza ko Diana na Kamuntu batandukanye tariki 17 Gashyantare 2022.

Amakuru yo gutandukana kw’aba bombi yatangiye gusakara kuva icyo gihe ubwo Diana yajyaga mu irangamimerere guhinduza amazina ye akitwa Diana Kyaremera Museveni aho kwitwa Diana Kamuntu.