Umunyamakuru Mwanafunzi n’umugore we bibarutse imfura

1003
Umunyamakuru Ismael MWANAFUNZI ubwo yasezeranaga n'umugore we MAHORO Claudine

Umunyamakuru w’ikigo k’igihugu k’itangazamakuru, RBA, MWANAFUNZI Ismael ukunzwe n’abataribake yibarutse imfura ye n’umugore we MAHORO Claudine baherutse gusezerana.

Mwanafunzi na Claudine basezeranye tariki 1 Nyakanga 2023 mu bukwe bwabereye i Huye.Bibarutse umwana w’imfura w’umuhungu kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024.

Mwanafunzi yamenyekanye mu itangazamakuru by’umwihariko mu gukora ibyegeranyo bikundwa cyane ndetse benshi bamufata nk’uwa mbere mu gukora ibyegeranyo hano mu Rwanda.

Mwanafunzi yamenyekanye ubwo yakoraga ku gitangazamakuru cya Isango Star nyuma aza kwerekeza muri RBA. Umugore we Claudine nawe yanyuze mu itangazamakuru aho yanyuze ku gitangazamakuru cya RadioTV 10 gusa kuri ubu uwo mwuga yarawuretse.