Meddy yabaye umunyarwanda wa 5 wujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram

790

Umuhanzi nyarwanda Meddy yabaye umunyarwanda wa 5 wujuje abamukurikira (Followers) bagera kuri miliyoni ku rubuga rwa Instagram.

Ibi Meddy abigezeho nyuma ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, umushabitsi Shaddy Boo, umunyamakuru ukorera ikigo k’igihugu k’itangazamakuru, RBA, SIBOMANA Emma n’umuhanzi mugenzi we Bruce Melodie.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika NGABO Jobert Medard wamenyekanye mu muziki nka Meddy yujuje abamukurikira miliyoni kuri Instagram nyuma ya Bruce Melodie uherutse kuzuza uyu mubare mu minsi yashize.

Uretse kuri Instagram Meddy niwe muhanzi nyarwanda ufite abamukurikira benshi ku muyoboro wa YouTube (Subscribers) aho barenga miliyoni ndetse niwe muhanzi nyarwanda ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi kuri YouTube.

Ni indirimbo ‘Slowly’ imaze imyaka 6 isohotse ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 97 ku muyoboro wa YouTube.