Umuyobozi wa BTN yagiye gufungirwa i Mageragere nyuma yo gutabwa muri yombi

738

Nyuma y’uko uwari umuyobozi wa BTN UWERA Pacifique atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki itazigamiwe mu bihe bitandukanye yamaze kujyanwa mu igororero rya Nyagurugege ahazwi nk’i Mageragere.

UWERA Pacifique yatawe muri yombi tariki 1 Werurwe 2024 akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe mu bihe bya Mata na Kanama 2023. Izo sheki zikaba zifite agaciro ka 11,974,072 RWF.

Wakwibaza impamvu Uwera yajyanywe i Mageragere nyamara dosiye ye ikiri mu bugenzacyaha?

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr MURANGIRA B Thierry yavuze ko byatewe no kuba Uwera yari asanzwe yarakatiwe n’inkiko adahari.

Uwera yari afite ibindi birego mu Nkiko ariko agakukiranywa adafunze. Yahamijwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye ndetse ahabwa ibihano.

Urukukiko rwahanishije Uwera igifungo k’imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 11 n’ibihumbi maganatanu (11,500,000 RWF) tariki 10 Ugushyingo 2021 gusa icyo gihe ntiyarahari.

Yahanishijwe kandi igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 8,556,044 RWF tariki 21 Nyakanga 2023. Iki gihano yagihawe adafunze. Ubu rero Uwera akaba agiye kurangiza igihano yahawe kubera urubanza rwabaye itegeko ruterwaho kashe mpuruza.

Uwera akaba yarasobanuriye urukiko ko yatangaga izi sheki zitazigamiwe agiye kugura ibikoresho bya televiziyo birimo camera na TV Screens.

Mu ngingo ya 66 y’itegeko riteganya imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, rivuga ko umuntu ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze gusa rigateganya ko umuntu ashobora no gukurikiranywa afunze ku mpamvu zirimo kurinda ko icyaha kitongera gusubirwamo cyangwa kuba aribwo icyaha gihagarara.

Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe giteganywa n’ingingo y’126 y’itegeko ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa. Iyo iki cyaha kiguhamye uhabwa igihano k’igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro 5 ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Ivomo: IGIHE