Basketball: Imikino ya shampiyona igiye gukomeza kuri uyu wa gatatu

828

Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Werurwe 2024 harakomeza umunsi wa 11 wa shampiyona ya basketball mu Rwanda mu bagabo.

Imikino irakinirwa mu nzu y’imikino (Gymnasium) ya Lycee de Kigali (LDK) kuva saa 18:00 z’umugoroba ikipe ya REG BBC ikina na Kigalit Titans.

Nyuma y’uyu mukino hazahita hakurikiraho umukino wa APR BBC ikubutse muri Qatar mu myiteguro ya BAL izaba ikina na UGB iterwa inkunga n’umuhanzi Bruce Melodie n’umureberera inyungu ze Coach Gael.

Kwinjira kuri iyi mikino ni amafaranga 3,000 RWF n’5,000 RWF nk’uko bimaze kumenyerwa n’abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda.