Ghana: Abavandimwe bakinira Athletic Bilbao bubatse ishuri iwabo

752

Abavandimwe Inaki Williams na murumuna we Nico Williams bakinira Athletic Biblao yo muri Espagne bubatse ishuri iwabo muri Ghana.

Aba bakinnyi bombi bakina basatira izamu bavuka ku babyeyi bo muri Ghana gusa bo bavukiye muri Espagne. Ibi byatumye Nico Williams ari nawe muto w’imyaka 21 ahitamo gukinira ikipe y’igihugu ya Espagne naho Inaki Williams w’imyaka 29 akinira ikipe y’igihugu ya Ghana.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbugankoranyambaga, aba bavandimwe bishyize hamwe maze bubaka ikigo cy’amashuri muri Ghana ndetse bizeza ko bateganya no kohereza imyambaro yo gukinana ya Athletic Club Bibao aba bombi bakinira.

Iri shuri bubatse muri Ghana rikaba riherereye muri Pokuase, mu murwa mukuru Accra, muri Ghana.