Umutoza wa Rayon Sports yavuze kuri Madjaliwa

854

Umutoza wa Rayon Sports, umufaransa Julien Mette yavuze kuri Aruna Moussa Madjaliwa ukina mu kibuga hagati avuga ko ataramera neza ku buryo yakina.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-0 kuri Nyagatare Stadium, umutoza wa Rayon Sports yabajijwe kuri Madjaliwa avuga ko ataramera neza.

Ibi yabivuze nyuma yo gutsinda umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League aho yavuze ko Madjaliwa atazagaragara mu mukino Rayon Sports izakiramo APR FC muri shampiyona.

Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa 24 wa Shampiyona kuri Kigali PelĂ© Stadium tariki 9 Werurwe 2024 saa 18:00 z’umugoroba.

Uyu uzaba ari umukino wa mbere Mette agiye gukina na APR FC mu gihe Thierry Froger utoza APR FC uzaba ari umukino wa gatatu agiye guhuramo na Rayon Sports.

Ntamukino numwe Froger yatsinze Rayon Sports kuko yamutsinze umukino umwe, banganya umukino umwe.

Rayon Sports izakira APR FC mu gihe APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 52 ndetse ikaba ifite umukino w’ikirarane irakina na Etoile de l’Est kuri uyu wa kabiri naho Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 44.

Wanyura hano usoma inkuru ifitanye isano n’iyi: https://www.amakurumashya.rw/madjaliwa-uherutse-kwandikirwa-ibaruwa-na-rayon-sports-yagarutse-mu-myitozo/