Perezida wa FIFA yahakanye ibyo kuzana ‘ikarita y’ubururu’ mu mupira w’amaguru

756
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, Gianni Infantino yavuze ko adashyigikiye ikifuzo cyo kuzana ‘ikarita y’ubururu’ mu mupira w’amaguru ndetse avuga ko itazigera ishyirwaho.

Hari hatanzwe icyifuzo cyo gushyiraho ‘ikarita y’ubururu’ aho ari ikarita yari kujya ihabwa umukinnyi wagaragaje imyitwarire mibi harimo nko kwitwara nabi imbere y’abasifuzi cyangwa uwishe counter-attack y’indi kipe n’andi makosa atandakuranye ubusanzwe yahanishwaga ikarita y’umuhondo cyangwa iy’umutuku.

Umukinnyi uhawe iyi karita yagombaga guhita ahanishwa kujya hanze y’ikibuga iminota 10 yarangira akagaruka. Mu gihe umukinnyi ahawe ikarita z’ubururu ebyiri, cyangwa ikarita y’umuhondo niy’iyubururu agahita ahabwa ikarita itukura.

Ubwo bari mu nama ngarukamwaka y’abagize ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, IFAB (International Football Association Board) yabereye muri Loch Lomond, Scotland kuri uyu wa gatanu tariki 1 Werurwe 2024, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yahamije ko ‘ikarita y’ubururu’ itazigera ishyirwa mu mupira w’amaguru w’ababigize umwuga.

Perezida Infantino yakomeje avuga no kuva na mbere y’uko iki gitekerezo gisakara muri rubanda atigeze agishyigikira na rimwe.

Yagize ati;”Ntabwo hazigera habaho ‘ikarita y’ubururu’ mu mupira w’amaguru w’ababigize umwuga. Iyo ni ingingo idashobora kwemezwa.”

Yakomeje agira ati;”FIFA ntiyemera iby’amakarita y’ubururu. Sinigeze nshyigikira iki gitekerezo nka Perezida wa FIFA. Ndakeka FIFA ifite ijambo muri IFAB (IFAB niyo yatanze igitekerezo k’ikarita y’ubururu). Niba ari izina mushaka guhindura ‘ikarita y’umutuku muyihindure ‘ikarita y’ubururu’ ibe ariko yitwa.

Buri gihe tuba twiteguye kwakira ibitekerezo n’ubusabe. Gusa mu kubona ibyo, rimwe na rimwe uba ugomba gusigasira ubusugire bw’umukino. Nta ‘karita y’ubururu’ izaza.