Lionel Messi mu byishimo byo kuzuza miliyoni 500 z’abamukurikira kuri Instagram

1030

Umunya-Argentine ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Lionel Messi ari mu byishimo byo kuzuza miliyoni 500 z’abamukurikira (Followers) kuri Instagram.

Lionel Messi yabinyujije mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram maze ayakurikiza amagambo agira ati;”Abantu miliyoni 500, mwarakoze kuhaba.

Lionel Messi abaye umuntu wa kabiri wujuje miliyozi 500 z’abamukurikira kuri Instagram nyuma ya Cristiano Ronaldo ubu umaze kugeza kuri miliyoni 622 z’abamukurikira kuri Instagram

Aba bakinnyi babari b’ibihangange mu mupira w’amaguru ni nabo bantu ba mbere bakurikiwe cyane kuri Instagram nyuma ya konti ya Instagram ubwayo ikurikirwa n’abarenga miliyoni 670.

Waca hano isoma inkuru ifitanye isano n’iyi: https://www.amakurumashya.rw/abakurikira-lionel-messi-bagabanutseho-miliyoni-kuri-instagram/