Indirimbo ‘Jugumila’ yamaze kugaruka kuri YouTube

948

Indirimbo ‘Jugumila’ ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade yari yakuwe kuri YouTube nyuma yo kuregwa n’umuhanzi witwa Icor Music yamaze kugaruka ku rubuga.

Mu masaha y’igitondo ahashyira saa kumi z’urucyerera cyo kuri uyu wa kane nibwo indirimbo iri gukundwa na benshi yitwa ‘Jugumila’ ya Dj Phil Peter ariko yahuriyemo n’abandi bahanzi bagezweho mu Rwanda aribo Chris Eazy na Kevin Kade yasibwe kuri YouTube nyuma yo kuregwa n’umuhanzi witwa Icor Music.

Junior Giti ureberera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy yari yatangaje ko igisubizo kuri ibi ari uko Icor Music yaganirizwa cyangwa akabishyura amafaranga bayishoyemo indirimo igakomeza ari iye.

Ahagana saa 18:00 z’umugoroba nibwo indirimbo ‘Jugumila’ yagarutse kuri YouTube nyuma y’uko ibiganiro by’impande zombi bigenze neza.

Strike yari yahawe umuyoboro wa YouTube wa Chriss Eazy uriho iyi ndirimbo nayo ikaba yavuyeho.

Jugumila yagarutse kuri YouTube
Icor Music yemeye kudohorera Jugumila nyuma y’ibiganiro