FA Cup: Umunya-Zimbabwe w’imyaka 16 yakiniye Liverpool

1005
Umutoza wa Liverpool Jurgen Kloop na Nyoni

Trey Nyoni w’imyaka 16 y’amavuko wavukiye mu Bwongereza ariko akaba afite inkomoko muri Zimbabwe yabaye umukinnyi wa 3 ukiniye Liverpool afite imyaka mike mu mateka yayo.

Nyoni yinjiye mu kibuga ku munota wa 78 w’umukino wahuzaga Liverpool na Southampton mu gikombe gikuze kurusha ibindi cya FA Cup asimbuye Harvey Elliot. Umukino warangiye Liverpool itsinze ibitego 3-0.

Ibi bikaba byamugize umukinnyi wa gatatu ukiniye Liverpool ari muto mu mateka yayo nyuma ya Jerome Sinclair wayikiniye afite imyaka 16 n’iminsi 6 na Harvey Elliot wayikiniye afite imyaka 16 n’iminsi 174, Nyoni we akaba afite imyaka 16 n’iminsi 243.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Liverpool ikaba igomba kuzahura na Manchester United mu kiciro gikurikiyeho. Liverpool n’ubundi ikaba imaze igihe ikoresha abana bakiri bato nyuma y’uko abakinnyi ngenderwaho bayo bagize ibibazo by’imvune.

Uretse Nyoni wari mu kibuga n’ibitego 3 Liverpool yabonye mu mukino yabitsindiwe na Jayden Danns w’imyaka 18 y’amavuko w’injiye mu kibuga asimbuye watsinze ibitego 2 na Lewis Koumas nawe w’imyaka 18 y’amavuko.

Uretse ko Nyoni yavukiye mu Bwongereza gusa ababyeyi be ni abanya-Zimbabwe, se umubyara niho yavukiye ndetse ni naho yakuriye rero ntarafata umwanzuro w’ikipe y’igihugu azakinira. Nyoni akaba ari umukinnyi wo mu kibuga hagati.

Nyoni w’imyaka 16