Icyamamare mu mukino wa Tennis no muri muzika Yannick Noah yageze mu Rwanda

918

Umuhanzi w’umufaransa wabaye n’ikirangirire muri muzika Yannick Noah yageze mu Rwanda yitabiriye irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour. Yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira ku wa kane.

Yannick Noah w’imyaka 64 yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis mu gihe k’imyaka 20 yamaze akina, yegukanye ibikombe bigera kuri 23 bye ku giti ke birimo irushwanwa rikomeye ku isi muri Tennis rya French Open mu 1983, yegukanye kandi ibikombe 16 abitwarana n’uwo bakinanaga (Double).

Gutwara ibi bikombe byahesheje Yannick Noah kuba nimero ya 3 ku isi mu 1986 ndetse aba n’ubundi nimero ya 3 ku isi mu 1987 mu bakina ari babiri.

Yannick Noah kandi yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa maze ayifasha kwegukana igikombe k’isi cya Tennis inshuro 3 zose (Davis Cup) mu 1991, 1996 na 2017. Uyu ni nawe mufaransa uheruka kwegukana irushanwa rya Roland Garros ribera mu Bufaransa yatwaye mu 1983.

Yannick Noah akaba yitabiriye irushanwa rya ATP Challenger 50 riri kubera mu  Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere ribera munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’umutumirwa n’Ambasaderi w’umukino wa Tennis nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis. Akaba yitabiriye mu bakanyujijeho no kureba irushanwa.

Iri rushanwa rikaba ryitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 60 bari hagati y’umwanya 100-250 ku isi kugira ngo bazamure amanota yabo.

Iri rushanwa rikaba rizamara ibyumweru bibiri aho ryatangiye tariki 26 Gashyantare rikazasozwa tariki 10 Werurwe 2024.

Uretse kuba umukinnyi wa Tennis ukomeye, Yannick Noah yabaye n’icyamamare muri muzika mu myaka yatambutse aho yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Les Lionnes’, ‘Mon Eldorado’, ‘Simon Papa Tara’, ‘La vie c’est maintenant’ n’izindi.