Football: Hamenyekanye amakipe Amavubi azakina nayo imikino ya gishuti

1053

Amavubi azakina imikino ya gishuti ibiri mu kiruhuko cy’amakipe y’ibihugu gitegerejwe muri Werurwe aho azakina na Madagascar ndetse na Guinée Conakry.

Hagati ya tariki ya 18-26 Werurwe hategerejwe ikiruhuko cy’amakipe y’ibihugu nk’uko giteganywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA. Muri iki gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba izakinamo imikino ibiri ya gishuti.

Kuri uyu wa mbere nibwo inama yateranye y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ngo harebwe imikino ya gishuti Amavubi yazakina maze hanzurwa ko tariki 18 Werurwe 2024 Amavubi agomba kuzakina na Madagascar muri Madagascar.

Undi mukino uzaba tariki 26 Werurwe 2024 ukazabera mu Rwanda aho Amavubi azakina Guinée Conakry.

Hari andi makuru avuga ko umutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler yifuzaga ko Amavubi yazakina imikino ya gishuti n’amakipe y’abarabu ariko mu bigaragara ikifuzo cye nticyagezweho.