Eddy Kenzo na Fizzo mu bazitabira igitaramo cya Platini

556
Big Fizzo na Eddy Kenzo bitezwe mu gitaramo cya Platini

Umuhanzi w’umugande Eddy Kenzo n’umurundi Big Fizzo ni bamwe mu bashobora kuzagaragara mu gitaramo cya Platini cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yise ‘Baba Experience.

‘Baba Experience’ ni igitaramo cya Platini gitegerejwe tariki 30 Gashyantare 2024 kikazabera ahasanzwe habera ibitaramo muri Camp Kigali (KCEV). Iki gitaramo kikaba kigamije kwizihiza imyaka 14 Platini amaze mu muziki ndetse n’imyaka 3 muri iyo amaze akora umuziki wenyine kuko ubundi yari mu itsinda rya Dream Boyz ryaje gusenyuka.

Amakuru ahari avuga ko Platini yamaze kumvikana na Eddy Kenzo ndetse na Big Fizzo aho aba bombi bagomba kuzamufasha mu gitaramo ke.

Platini na Eddy Kenzo basanzwe n’ubundi ari inshuti ndetse baherutse gukorana indirimbo bise ‘Toroma’ ariko kandi na mbere bahuriye mu ndirimbo ‘No one like me’ ubwo Platini yari mu itsinda rya Dream Boyz yabanagamo na TMC.

Umurundi Big Fizzo kandi nawe ni inshuti ya Platini, aba bombi bakaba baherutse no gukorana indirimbo bise ‘Ikosa rimwe’

Igitaramo cya Platini