Police y’u Rwanda iri gutanga akazi ku bakozi bita ku isuku y’imbwa

1037

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo imenyesha ko iri gutanga akazi ku bakozi bita ku isuku y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano.

Iyi myanya y’akazi Polisi y’u Rwanda yayimenyesheje ibinyujije mu itangazo ryasinyweho na Komiseri Ushinzwe abakozi muri Polisi ACP BURORA Jacques tariki 22 Gashyantare 2024.

Muri iri tangazo, Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibisabwa ku bifuza gupiganira iyi myanya bagomba kwandika ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi ushinzwe abakozi muri polisi y’u Rwanda, kuba upiganira uyu mwanya ari umunyarwanda no kuba azi neza kwandika no gusoma neza ikinyarwanda.

Upiganira umwanya kandi agomba kuba afite ubuzima buzira umuze, afite icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire no kuba yarigeze gukorana n’inzego z’umutekano byaba ari akarusho.

iri tangazo rikomeza rivuga ko amabaruwa asaba akazi agomba kuba yatanzwe ku biro by’umuyobozi ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda aherekejwe n’ibisabwa bitarenze tariki 5 Werurwe 2024.

Itangazo ryanzura rivuga ko abazaba bujuje ibisabwa aribo bazagaragara ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini cy’akazi.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ku bashaka akazi ko kwita ku masuku y’imbwa