Rumaga yikuye mu irushanwa rishinjwa ubunyamwuga buke

612

Siga Art Rwanda ireberera inyungu z’umuhanzi/umusizi Junior Rumaga yatangaje ko yikuye mu irushanwa ryiswe Rwanda Performing Arts Festival 2024 bitewe n’uko ntabunyamwuga burimo ndetse habayeho no kuriburira amakuru aboneye.

Nk’uko iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ungirije wa Siga Art Rwanda, ISHIMWE Eugene Panda ibivuga, iri rushanwa barimenye binyuze mu nkuru yanditswe mu kinyamakuru cya Igihe.com tariki 22 Gashyantare 2024 yarifite umutwe ugira uti;”Dr Nsabi, Rumaga, Bamenya mu bahataniye ibihembo byateguwe na Minisiteri y’urubyiruko.”

Ibaruwa ikomeza ivuga ko bakimara kubona iyo nkuru bagerageje gutohoza ngo bamenye iby’iryo rushanwa, uwo babonye ngo bamubaze yababwiye ko nawe ari ikiraka afite atazi aho bijya gusa ababwira ko byateguwe n’urugaga rw’ubuhanzi Nserukarubuga mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubusizi n’uw’ikinamico.

Bagerageje kwaka nimero y’ubitegura maze bahabwa iy’ukuriye urugaga rw’abasizi mu Rwanda, Bwana TUYISENGE Aime Valens, bagerageje kumuvugisha ariko ntibamubona.

Muri iyi baruwa bakomeza bagira bati;”Ni igikorwa kigaragaramo ubunyamwuga buke kuko uretse Junior Rumaga hari abandi bahanzi twagerageje kuvugisha cyane abari mu kiciro abarizwamo cy’umusizi  w’umwaka tubaza niba hari uzi/ufite amakuru kuri iryo rushanwa, dusanga benshi icyo kintu ntamakuru bagifiteho ahagije.

Ibaruwa ikomeza ivuga ko uretse ibyo, abategura iri rushanwa mu byapa bagiye bakora byo kuryamamaze bagiye bakora amakosa ku makuru y’umuhanzi batangaje, urugero batanze ni aho amazina y’uhatana ku byapa bavuga ko babashije kubona hari hamwe handitse ko ari ‘Rumaga’, ahandi ‘Rumaga Junior’ ahandi hakaba ‘Junior Rumaga’.

Ibyo nibyo byagendeweho Junior Rumaga ava muri iri rushanwa ndetse baboneyeho kwisegura ku bari bamaze kumutora cyane ko binasaba amafaranga ariko kandi bararikira abakunzi b’uyu muhanzi w’umusizi umuzingo mushya.

Ibaruwa yo gusezerwa kwa Junior Rumaga muri Rwanda Performing Arts festival 2024