Tour-du-Rwanda: Umwenda w’umuhondo wongeye kwimuka nyuma y’agace ka gatandatu

335

Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 nibwo hakinwaga agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, abasiganwa bahagurukiye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru maze basoreza ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) ni intera y’ibilometero 93.3. Peter Joseph Blackmore niwe wegukanye aka gace ahita anambara umwenda w’umuhondo.

Muri aka gace abakinnyi bahagurutse ari 75, mu gihe abandi bakinnyi 15 bakinnye uduce dutanu twabanje bagiye bava mu irushanwa kubera impamvu zitandukanye. Mbere y’uko isiganwa ritangira habanje igikorwa cyo kwereka abanya-Musanze abakinnyi basigaye mu irushanwa.

Abasiganwa bahagurutse i Musanze saa 11:00 z’amanywa. Kugeza mubilometero 30, abasiganwa bose bari bakiri mu gikundi cyane ko uwageragezaga kwataka yahita azibirwa na Soudal-Quick-Step Devo Team ifite LECERF William Junior wari wambaye umwambaro w’umuhondo. Umunyarwanda MUGISHA Moise wa Java-Innovotec Pro Team we yari yasigaye inyuma kuko yapfumukishije ipine.

Mu bilometero 58, igikundi cyacitsemo kabiri, igice k’imbere cyarimo abakinnyi 18 bayobowe na Pierre Latour ukinira TotalEnergies watwaye agace ka gatanu, LECERF William Junior nawe yari muri iki gikundi ndetse n’umunyarwanda MASENGESHO Vainqueur.

Irushanwa ryaje gusorezwa ku musozi wa Kigali Peter Joseph BLACKMORE ukinira Israel-Premier Tech ariwe uri imbere akoresheje amasaha 2, iminota 12 n’amasegonda 44. Nyuma yo gutwara aka gace Blackmore yahise anafata umwambaro w’umuhondo kuko amaze gukoresha amasaha 12 n’amasegonda 25.

Muri aka gace ka gatandatu, umunyarwanda waje hafi ni MANIZABAYO Eric ukinira Team Rwanda waje ku mwanya wa 10 aho yarushijwe n’uwambere amasegonda 53. Manizabayo ni nawe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 12, iminota 4 n’amasegonda 20, akaba ari ku mwanya wa 15.

Kuri uyu wa gatandatu harakinwa agace kabanziriza akanyuma muri Tour du Rwanda ya 2024, abasiganwa bazahagurukira mu karere ka Gicumbi i Rukomo, banyure Ngarama bakomeze Gatsibo maze barangirize i Kayonza, ni ku ntera y’ibilometero 163.