Toni Kroos yemeye kugaruka mu ikipe y’igihugu y’Ubudage

523

Toni Kroos w’imyaka 34 y’amavuko yemeye gusubira gukinira ikipe y’igihugu y’Ubudage nyuma y’imyaka 3 asezeye.

Toni Kroos usanzwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Real Madrid yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubudage mu gikombe cy’Uburayi cya 2020 ariko cyabaye muri 2021 nyuma yo kuviramo muri 1/8 k’irangiza ikuwemo n’Ubwongereza.

Kroos yakomeje kwingingwa ngo agaruke mu ikipe y’igihugu gusa akomeza kunangira. Mu gihe Ubudage buri kwitegura igikombe cy’Uburaye kizaba muri Kamena 2024 kikabera mu Budage nibwo yemeye kugaruka.

Mu magambo ye yagize ati;”Nzaba nkinira ikipe y’igihugu y’Ubudage nanone kuva muri Werurwe. Kubera iki? Kubera ko nabisabwe n’umutoza kandi mbyiyumvamo.

Yakomeje agira ati;”Ndizera neza ko hamwe n’abakinnyi ikipe ifite kuri ubu bakora n’ibirenze ibyo abandi batekereza.

Toni Kroos yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubudage muri 2010, yayikiniye imikino 106, ayitsindira ibitego 17, atanga imipira 19 yavuyemo ibitego, yatwaranye nayo kandi igikombe k’isi cyabaye muri 2014.