Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yeguye ku mirimo ye

748

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, Jean-Michel Sama Lukonde yandikiye ibaruwa Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye.

Lukonde yeguye ku mirimo ye ngo ahe umwanya Perezida Tshisekedi uherutse gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri manda ye ya kabiri mu Ukuboza 2023 ngo ashyireho Guverinoma nshya.

Lukonde yari yarashyizwe kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2021 ubwo yarafite imyaka 43 y’amavuko.