spot_img

Umuhanzi w’Umunyamerika Robert SylvesterKelly uzwi nka R.Kelly yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore n’abana akatirwa imyaka 30 y’igifungo muri gereza.

Kelly w’imyaka 55 kuri uyu wa Gatatu nibwo yahamijwe ibi byaha yakoze mu bihe binyuranye, umucamanza Ann Donnelly ukorera mu rukiko rwa Brooklyn Federal Court yavuze ko ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko ibyo ashinzwa bimuhama. Ati “Iki kirego si ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ni ihohotera n’ubugome.”

Nubwo R. Kelly yahamijwe ibi byaha we ahakana ibyo aregwa, gusa kuri uyu wa Gatatu ubwo yakatirwaga iki gifungo cy’imyaka 30 ntacyo yigeze atangaza mu rukiko. Umunyamategeko we Jennifer Bonjean yabwiye itangazamakuru ko bagiye kujuririra iki gihano yahawe.

Yagize ati “Imyaka 30 muri gereza ni nk’igifungo cya burundu kuri we.”

Bamwe mu batangabuhamya basambanyijwe na R. Kelly bavuga ko yitwaje ubwamamare bwe akabasambanya ku gahato, kuko hari igihe bamusabaga n’uburenganzira bwo kujya mu bwiherero babanje kumuhamagara “Papa”.

Urugero ni uwitwa Jane Doe wagize ati “Nk’umwangavu ntabwo narinzi aho nahera mbwira oya R Kelly igihe yansabaga ko turyamana.”

Abandi nabo bagiye bagaragaza ko ibyo bakorewe na R Kelly byabasigiye ihingubana rikomeye. Mu bindi yashinjijwe harimo kuba yarashatse impapuro mpimbano zo kugirango ashyingiranwe n’umuhanzikazi Aaliyah ubwo yari afite imyaka 15 mu 1994, gusa we yaje kugwa mu mpanuka y’indege mu 2001.

Urukiko rwanagaragaje ko mu bagore n’abakobwa yasambanyije hari abo yanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Kelly yakatiwe imyaka 30 y’igifungo mu gihe umushinjacyaha yamusabiraga igifungo kiri hejuru y’imyaka 25, gusa umunganizi we mu mategeko yamusabiraga igifungo cy’imyaka 10.

Check out other tags:

Most Popular Articles