Bruce Melodie werekeje muri Kenya yateje impagarara hagati ya Prince Kiiz na Element

673

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024 nibwo Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza i Nairobi muri Kenya aho agiye mu bikorwa by’umuziki ariko igitangaje yajyanye na Prince Kiiz wo muri Country Records aho kujyana Element babana muri 1:55 Am.

Inkuru ya mbere ni uko Bruce Melodie yerekeje muri Kenya kurangizanya imishinga n’abahanzi baho bafitanye indirimbo barimo na Bien-Aime Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol.

Inkuru ya kabiri ni uko ubwo ITAHIWACU Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yahagurukanye n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Producer) Prince Kiiz wo muri Country Records aho kujyana na Producer Element babana muri 1:55 Am.

Bruce Melodie mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko kuri ubu Prince Kiiz ariwe uri ku ibere, yemeza ko mu gihe abona umuntu atakimuha umwanya uhagije aribyo bituma ashaka undi wajya umukorera ibintu bye amwitayeho, akamuha umwanya uhagije.

Kuri iyi ngingo yavuze ko Piano yigeze kumuca miliyoni y’amanyarwanda ku ndirimbo imwe muri 2015, avuga ko Fazzo wanamuzamuye hari ibyo bapfuye, Made Beat nawe bakoranye cyane hari atarakimubonera umwanya nka mbere ndetse avuga ko na Element yabonaga atangiye kugira akazi kenshi ari nabyo byatumye agira impungenge maze azana Prince Kiiz.

Hari muri 2021 ubwo Prince Kiiz yasangaga Bruce Melodie muri 1:55 Am gusa ntiyaje kuhaguma kuko iyi label ikimara gusinyisha Element avuye muri Country Records, Prince Kiiz yahise abisikana nawe maze yigira muri Country Records ari naho abarizwa kuri ubu.

Prince Kiiz niwe wakoreye indirimbo ‘Funga Macho’ Bruce Melodie ndetse amukorera ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy. Bruce Melodie yemeza ko ari kumukorera no kuri album ari gukora.

Uretse producer Prince Kiiz, Bruce Melodie yahagurukanye i Kigali na Jean Luc usanzwe umucungira umutekano na murumuna wa Coach Gael akaba n’umushoramari muri 1:55 Am MUGARURA Kenny.