Nyampinga w’u Rwanda 2009 BAHATI Grace yibarutse ubuheta

647

BAHATI Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 n’umugabo we MUREKEZI Pacifique nyuma y’imyaka ikabakaba itatu basezeranye bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu.

Nyampinga Bahati na Murekezi basezeranye muri Mata 2021. Inkuru nziza yo kwibaruka imfura yatashye uyu muryango tariki 13 Gashyantare 2024 nk’uko Nyampinga Bahati yabigaragaje ku mbugankoranyambaga ze ndetse yerekana ko bishimiye kwakira umwana w’imfura mu muryango.

Murekezi ateruye umwana w’imfura w’umuryango

Umwana wavutse yahawe amazina ya sekuru ubyara se MUREKEZI Raphael uyu wanamenyekanye nka Fatikaramu ubwo yari umukinnyi wa Rayon Sports. Hanyuma hongerwaho inyuguti ya ‘B’ isobanura Bahati. Muri make umwana yitwa MUREKEZI B Raphael.

Ethan yishimiye murumuna we wavutse

N’ubwo uyu mwana ari imfura y’umuryango wa Murekezi na Bahati gusa ni umwana w’ubuheta (umwana wa kabiri) kuri Nyampinga Bahati kuko yibarutse umwana w’imfura muri 2012 witwa Ethan Jedidiah, uyu mwana akaba yaramubyaranye na MUHIRE William wamamaye mu muziki nka K8 Kavuyo.