Ibyishimo byasabye umutima wa Rusine, akamwenyu kagera ku munwa

570

Ibyishimo ni byose ku munyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 200 by’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Abinyujije kuri Instagram ye, Rusine Patrick yerekanye ko yujuje ibihumbi 200 by’abamukurikira kuri konti ye ndetse ashyiraho amagambo agira ati;”Muraho yemwe! Nageze ku bihumbi 200 by’abankurikira, ndabashimiye cyane ku bw’ubufasha bwanyu. Mureke dukomeze kwisekera.

Aka kamwenyu ka Rusine kaje mu gihe hashize iminsi hanavugwa urukundo rwe n’umukobwa witwa  UWASE Iryn Nizra ndetse amakuru avuga ko aba bombi bashobora gukora ubukwe mu gihe cya vuba.