Yaciye agahigo ko gushyira imyambi myinshi igera kuri 68 mu myenge y’amazuru

699
Peter Von Tangen Buskov n'imyambi y'ikibiriti 68 mu myenge y'amazuru ye

Umugabo wo muri Denmark w’imyaka 39 y’amavuko yaciye agahigo ko gushyira imyambi myinshi mu myenge y’amazuru igera kuri 68 akuyeho uwari warashyizemo 45.

Peter Von Tangen Buskov niwe waciye aka gahigo ko gushyira imyambi 68 mu myenge y’amazuro akuyeho imyambi 45.

Buskov avuga ko bitangaje ukuntu gukora ibi bitigeze binamurya. Ati;”Mfite imyenge y’amazuru minini ndetse n’uruhu rwange rushobora gukweduka byoroshye.

Mu busanzwe, uyu mugabo ni umushoramari ndetse ateganya kongera gusubukura kwigisha siyansi mbonezamubano (Social science) mu mashuro yisumbuye, yatekereje ibyo guca aka gahigo nyuma yo gukora ubushakashatsi ku duhigo dusekeje ashobora guca.

Buskov avuga ko yahisemo kugerageza guca aka gahigo kuko n’ubundi yari yiyizeye, n’igihe yari umwana yajyaga agerageza gushyira ibintu mu mazuru.

Imyambi 68 mu mazuru ya Buskov avuga ko yumvaga ko ariyo ya nyuma yajyamo bityo ko adateganya kongera kugerageza aka gahigo. Yagize ati;”Kuri ngewe, kugira ngo ndenze imyambi 68 byasaba imyitozo.

Buskov arateganya kureba utundi duhigo yashobora guca gusa ngo we n’umuhungu we hari uduhigo twinshi bagerageje gukora gusa ntibabashe no kwegera abaciye utwo duhigo.

Kuri ubu Peter Von Tangen Buskov w’imyaka 39 y’amavuko, uturuka muri Denmark yanditse muri Guinness World Records nk’umuntu washyize imyambi myinshi mu mazuru.