DR CONGO: Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi yatawe muri yombi ashinjwa gukorana na M23

353

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Agence Nationale de Renseignements (ANR) muri Kivu y’Amajyaruguru n’abamwungirizaga babiri batawe muri yombi bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23.

Iri tabwa muri yombi ry’aba bayobozi ribaye nyuma y’amakuru yaramaze iminsi avugwa ko hari ugahanahana amakuru bya hafi hagati ya ANR n’umutwe wa M23.

Intambara irakomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’igisirikare cya FARDC n’ingabo z’ikirwanirira muri uru rugamba n’umutwe wa M23.