Perezida Kagame yageze muri Ethiopia yitabiriye inama y’Afurika Yunze Ubumwe

329

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yageze mu murwa mukuru wa Ethiopia Addis Ababa aho yitabiriye inama y’inteko rusange y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika Yunze Ubumwe iratangira kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024.

Muri iyi nama iraza kuba iterana ku nshuro ya 37 iribanda ku ngingo zirimo uruhare rw’ibihugu mu guteza imbere uburezi, uko urwego rwifashe ku mugane w’Afurika, kugera ku ntego zigamije kuruteza imbere, ireme ry’uburezi no ku kugabanya imibare y’abana bata ishuri n’ibindi.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri komisiyo ngo ibashe kugeza Afurika Yunze Ubumwe ku cyerekezo yihaye cya 2063 muri Nyakanga 2026, Perezida Kagame aragaragariza abitabiriye iyi nama aho amavugurura ageze ashyirwa mu bikorwa.