DR CONGO: Gusengera mu misozi byahagaritswe kubera umutekano muke

262

Abayobozi b’amadini n’abayoboke b’amadini atandukanye mu mujyi wa Goma babujijwe kurira imisozi ngo bagiye mu masengesho bitewe n’umutekano muke kugeza bongeye kubyemererwa.

Ibi byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono na Meya wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, KAPEND KAMAND Faustin kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024 ndetse byahise bitangira kubahirizwa iri tangazo rigisohoka.

Itangazo rihagarika amasengesho yo mu misozi mu mujyi wa Goma

Ibi bije nyuma y’aho imirwano ikomeje muri Kivu y’Amajyaruguru hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zifatanyije n’ingabo za SADC, umutwe wa FDRL, ingabo z’u Burundi, Abacanshuro, na Wazalendo.

Amakuru muri iyi ntambara akaba yemeza ko umutwe wa M23 wamaze kuzenguruka umujyi wa Goma, ukaba wafunze inzira zose zigaburira uyu mujyi zirimo iva Sake, Minova, Masisi n’izindi nzira zose. Ubuzima muri Goma bikaba biteganywa ko bushobora kutoroha mu gihe izo nzira zose zaba zikomeje kugenzurwa na M23.