Yolo the Queen yakiriye asaga miliyoni 9 kuri Saint Valentin

310

Mu gihe abandi bizihizaga umunsi w’abakundana wa St Valentin, Yolo The Queen wamenyekanye ku mbugankoranyambaga yakiriye asaga miliyoni 9 z’amanyarwanda avuye ku mugabo babyaranye.

Biragoye ko waba ukoresha imbuga nkoranyambaga ukaba utazi umukobwa w’inzobe w’uburanga, w’ikibuno kinini ukoresha amazina ya Yolo The Queen ku mbuga nkoranyambaga gusa mu busanzwe witwa KIRENGA Phiona.

 

Uburanga bwa Yolo the Queen
Yolo the Queen

Yolo The Queen yasangije abamukurikira kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story) ko yakiriye miliyoni 9 zivuye ku mugabo babyaranye ndetse amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana wa St Valentin.

Kuri story ya mbere, Yolo The Queen yerekanye ikiganiro yagiranye n’uyu mugabo babyaranye nk’uko bigaragara mu mazina yamwise ya “Baby Papa” kuri WhatsApp; muri ubu butumwa umugabo aba amubwira ko yamwoherereje amafaranga miliyoni 9 z’amanyarwanda kuri mobile money saa 14:24.

Ikiganiro Yolo The Queen yagiranye n’uwamuhaye miliyoni 9 z’amanyarwanda

Yolo The Queen amusubiza agira ati;”Uraho! Umbabarire kuba ntinze gusubiza.” Yamusubije saa 15:31.

Akomeza agira ati;”Mana yange ibi ni ibiki? Ubu uramfite ushobora…….” Ibyakurikiye ibi yahise abihisha.

Kuri story ya kabiri Yolo the Queen yahise yerekana ko yakiriye koko miliyoni 9 z’amanyarwanda kuri konti ye ya mobile money ndetse ahita ateguza ko aribuze kujya live kuri Snapchat saa 09:00 z’ijoro.

Yolo the Queen agaragaza ko yakiriye miliyoni 9 kuri mobile money ye ndetse ateguza private live kuri Snapchat