Knowless yateguje igihangano gishya

199

Umuhanzikazi Knowless abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Uzitabe’

Iyi ndirimbo nshya ya Knowless iraza ikurikira iyo aherutse gushyira hanze yise ‘Oya Shan’ imaze amezi atatu igiye hanze kuko yasohotse tariki 10 Ugushyingo 2023 ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu y’umuziki ya Kina Music y’umugabo we ISHIMWE Clement iraza kuba ari iya mbere y’uyu muhanzikazi w’umubyeyi Knowless muri uyu mwaka wa 2024.

BUTERA INGABIRE Jeanne wamenyekanye nka Knowless yihariye agahigo ko kuba ariwe muhanzikazi nyarwanda wenyine wabashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuri ubu ritakibaho, aho yaritwaye ku nshuro yaryo ya 5 ritegurwa hari muri 2015.