RPL: Police FC yareze umusifuzi Uwikunda Samuel muri FERWAFA

189

Nyuma y’umukino ikipe ya Police FC yatsinzwemo na Rayon Sports mu munsi wa 20 wa shampiyona ibitego 2-1, iyi kipe yamaze gutanga ikirego cyayo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA isaba ko umusifuzi Uwikunda Samuel wasifuye uyu mukino akurikiranwa.

Muri iyi baruwa yanditswe tariki 12 Gashyantare 2024 ikipe ya Police FC isaba FERWAFA gukurikirana umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel ku bikorwa 4 byamuranze muri uwo mukino aribyo;

  • Kuba umukinnyi wa Police FC Pacifique NGABONZIZA yarakorewe ikosa aho kurisifura agatanga avantage kuri Rayon, iyo avantage ikaba yaravuyemo igitego
  • Kuba Police FC yarimwe penaliti kandi umukinnyi wayo Chukuma Odili yarakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina
  • Kuba umukinnyi wa Police FC Derrick NDAHIRO yarahawe ikarita itukura umukino warangiye kandi ntakosa yakoze
  • Kuba UWIKUNDA Samuel yarashyize iterabwoba ku bakinnyi ba Police FC mbere y’umukino kandi bitari ngombwa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe na Police FC isaba ko umusifuzi UWIKUNDA Samuel yakurikiranwa maze byamuhama akaba yahanwa ariko kandi n’ikarita y’umutuku yahawe Derrick NDAHIRO ikaba yateshwa agaciro kuko ntashingiro yarifite.

Ibaruwa ya Police FC isaba ko uwikunda Samuel akurikiranywa
Ibaruwa ya Police FC yandikiye FERWAFA isaba ko umusifuzi Uwikunda Samuel akurikiranywa