DR Congo: Ingabo 2900 za Afurika y’Epfo zoherejwe muri Congo

289

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Ibiro bya Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa byatangaje ko ku itegeko rya Perezida igisirikare k’iki gihugu cyohereje ingabo 2900 muri DR Congo mu butumwa bwo guhangana n’umutwe wa M23.

Afurika y’Epfo ivuga ko yohereje izi ngabo mu rwego rwo kubahiriza inshingano mpuzamahanga iki gihugu gifite binyuze mu muryango wa SADC, aho zigomba kujya gufasha igisirikare cya Congo, FARDC kurwanya imitwe y’inyeshyamba yiyongera buri munsi muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko izi ngabo za Afurika y’Epfo zizamara igihe kigera ku mwaka muri DR Congo zikazakoresha amafaranga agera kuri miliyari 2 z’ama-Rand bivuze ko ari arenga miliyari 135 z’amafaranga y’u Rwanda.

Intego y’ingabo za SADC zigizwe n’abasirikare batanzwe na Malawi, Afurika y’Epfo, na Tanzania ziri gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo ni ukugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.