Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine Dmitry Kuleba yarumwe n’imbwa

202

Kuri uyu wa mbere Misitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmitry Kuleba yatangaje ko yarumwe n’imbwa ikamutera igikomere ubwo yatemberanaga n’imbwa ze muri Kiev.

Mu butumwa Misitiri Kuleba yanyujije kuri Instagram yerekanye igikomere yatewe n’imbwa yamurumye ubwo yarikumwe n’imbwa ze, yakomeje agira ati;”Imbwa zigomba gukundwa, gusa zigomba kuzajya zizirikwa. Imbwa nini itariziritse yaje kwataka imbwa zange ubwo nari mu rugendo, iboneraho nange iransagarira.

Akimara kurumwa n’imbwa ye, Kuleba yahise ajyanwa kwa muganga mu ivuriro rya Oleksandrivska igitaraganya gusa igikomere yagize ntabwo gikabije.

Mu busanzwe, Kuleba afite imbwa eshatu zirimo izwi cyane yise Marik yo mu bwoko bwa bulldog iyi yafashe muri 2022 ubwo yarokokaga intambara yo mu Mujyi wa Mariupol kuri ubu ugenzurwa n’Uburusiya. Izindi mbwa za Kuleba ni ‘Gustav’ na ‘Benji’.