RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli

327

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwashyize hanze itangazo rimenyesha ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye tariki 12 Gashyantare 2024 saa sita z’ijoro.

RURA yatangaje ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Ni itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RURA Rugigana Evariste.

Itangazo RURA yashyize hanze rigaragaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli;

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi abiri ari imbere

RURA yaherukaga gushyira hanze itangazo rirebana n’ibomoka kuri Peteroli tariki 5 Ukuboza 2023, icyo gihe ibiciro byashyizweho byagombaga kubahirizwa bukeye bwaho.

Ibiciro byashyizweho icyo gihe ari nabyo biri kugenderwaho kuri ubu ni uko igiciro cya lisansi kitagombaga kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,639 kuri litiro naho mazutu ntirenze amafaranga y’u Rwanda 1,635 kuri litiro.

Ibiciro bishya biteganyijwe mu mezi abiri ari imbere byagabanutseho amafaranga y’u Rwanda abiri (2 RWF) haba kuri Lisansi na Mazutu.