KIBEHO: Perezida wa Polonye azasura ubutaka butagatifu bwa Kibeho

330

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Polonye mu itangazo byashyize hanze ku bijyanye n’uruzinduko rwa Perezida wa Polonye Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda mu Rwanda harimo kuzasura ubutaka butagatifu bwa Kibeho.

Itangazo rivuga ko Perezida wa Polonye Duda na madamu we Agata baragera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri baje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Baragera mu Rwanda bavuye mu rundi ruzinduko rw’akazi muri Kenya rumaze iminsi ibiri.

Ku munsi wa mbere, Perezida wa Polonye azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul KAGAME, ubundi habeho ibiganiro hamwe n’amatsinda yo kumpande zombi hagamijwe gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Ku wa kane tariki 8 Gashyantare, biteganyijwe ko Perezida wa Polonye Duda azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’ i Kibeho, nyuma akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho (EIBC) cyashinzwe tariki ya 28 Nzeri 2009, gishinzwe n’umuryango w’Ababikira b’Abafuransisikani bo mu gihugu cya Polonye.

Ikigo cya EIBC kirera abana batabona kizasurwa na Perezida wa Polonye mu ruzinduko agiye kugirira mu Rwanda

Padiri mukuru w’ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho avuga ko bishimiye Perezida wa Polonye ndetse ko ariwe mukuru wa mbere w’igihugu uzasaba usuye iyi ngoro.

Yagize ati;”Hari abashyitsi benshi bakomeye baza i Kibeho, ariko ni ubwa mbere hazaza Umukuru w’Igihugu.

Polonye ni igihugu kirangwamo abakristu Gatolika benshi barimo na Perezida wabo ndetse na Madamu we. Imibare igaragaza ko muri 2011 abaturage 89% bo muri Polonye bari abakristu Gatolika.