Platini yahaye umukoro abafana ba Manchester United barimo David BAYINGANA

332

Platini P yarebye umukino ikipe ya Manchester United yatsinzemo West Ham United ibitego 3-0. Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare ubera kuri Old Trafford stade ya Manchester United mu Bwongereza maze aha abakunzi b’iyi kipe bo mu Rwanda umukoro wo gukora nk’ibyo muri uyu mwaka wa 2024.

Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P yamamaye ubwo yari mu itsinda rya Dream Boyz gusa ryaje gutandukana akomeza gukora wenyine. Nk’umufana wa Manchester United yakoze ibyo benshi baba bafite mu nzozi – kureba umukino w’amakipe bakunda yo ku mugabane w’Iburayi bahibereye atari ku nsakazamashusho (Television) gusa.

Umuhanzi Platini P we ibi yabashije kubikora maze ajya i Manchester mu Bwongereza kureba umukino Manchester United yari yakiriyemo West Ham United mu munsi wa 23 wa Shampiyona y’Ubwongereza English Premier League.

Platini yasangije abamukurikira amafoto ari kuri stade ya Manchester United Old Trafford

N’ubwo Manchester United iri mu zikunzwe cyane ku isi na hano mu Rwanda muri rusange ntawatinya kuvuga ko itari mu bihe byiza nk’ibyo yahozemo mu myaka yashize gusa kuri uyu munsi yabashije guha ibyishimo abakunzi bayo barimo na Platini P wari wagiye kuyireba maze itsinda ibitego 3-0, byayishyize ku mwanya wa 6 n’amanota 38.

Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, umuhanzi Platini yagiye kuri Instagram maze yerekana amafoto ari kuri Old Trafford n’amashusho ubwo umukino wabaga. Yahise aha umukoro ibindi byamamare bizwi ko bifana iyi kipe birimo umunyamakuru David BAYINGANA, Umuhanzi ubifatanya no kuvanga imiziki Dj Pius n’Umunyarwenya Clapton Kibonge.