Kuri uyu wa kane nibwo ikipe ya APR FC yatsinzwe na Police FC ku muniko wa nyuma w’igikombe k’Intwari ibitego 2-1. Igitego cya kabiri Police FC yatsinze nticyavuzweho rumwe ari nayo mpamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rigiye gukurikirana iki kibazo.
Wanyura hano ureba ibijyanye n’ayo makosa yabaye y’imisifurire bigatuma APR FC itsindwa igitego cya kabiri twabigarutseho mu nkuru zacu ziheruka: https://www.amakurumashya.rw/heroes-cup-ukuri-ku-gitego-cya-kabiri-apr-fc-yatsinzwe-kikayibuza-igikombe/
Aya makuru akimara kujya hanze impaka zabaye nyinshi hibazwa impamvu aribwo FERWAFA yibutse gukurikirana amakosa yo mu misifurire nyamara n’ubundi hashize iminsi hatutumba iseswa rya Gasogi United riturutse ku misifurire mibi yabaye ubwo iyi kipe yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0 muri shampiyona y’u Rwanda Primus National League.
Ikibazo k’imisifurire mu Rwanda si gishya ahubwo kimaze igihe, hibazwa niba ari ubuswa bw’abasifuzi koko butuma bakora amakosa menshi mu misifurire cyangwa ko baba bahabwa ruswa kugira ngo bagire uruhande baza kubogamiraho mu misifurire yabo. Ibi birangira bigize ingaruka ku mupira w’u Rwanda muri rusange.
Ubwo bari mu kiganiro Urubuga rw’imikino cyo kuri Radiyo Rwanda umunyamakuru umenyerewe mu mikino RUGANGURA Axel yaragize ati;”Hari abasifuzi baba ku rutonde rw’abakozi bahembwa n’amakipe ku kwezi. Iyo amakipe akanze akanyenyeri n’abasifuzi barakona.“
Nyuma yo gutangaza ibi yahise atumizwaho n’ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda, RAF, ngo atange ibisobanuro kuri ayo magambo yari amaze gutangaza.
N’ubwo ntabihamya bifatika bihamya aya magambo y’uyu munyamakuru gusa bimaze igihe bivugwa ko hari abasifuzi usanga babogamira ku ikipe runaka kuko hari icyo bahawe, bigera naho bahabwa imikino yayo myinshi ndetse ayo makipe akaba ariyo agena uko umukino urangira.
Uwavuga ko ikibazo k’imisifurire kiri mu Rwanda gusa we yaba abeshye kuko si buri gihe icyemezo cy’umusifuzi kemeranywaho na bose, no ku mugabane w’Iburayi birahaba nyamara bafite imisifurire iteye imbere mu ikoranabuhanga.
Igikomeza kugarukwaho mu Rwanda ni uko amakosa y’abasifuzi atari ukwibeshya gusa ahubwo hazamo no kuba baba bahawe ruswa ngo baze kujyena uko umukino runaka urangira bitewe n’ikipe yabakandiye akanyenyeri.