MUSANZE: Umugabo yibye inka ajya kuyihisha mu buriri ashyiraho n’inzitiramibu

229

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko wo mu karere ka Musanze arakekwaho kwiba inka y’inyana mu karera ka Gakenke akayihisha mu buriri, ubwo yabibazwaga yabiteye utwatsi gusa inka iramutamaza irabira.

Uyu mugabo utuye mu murenge wa Gashaki, mu karere ka Musanze akekwaho kwiba inyana mu murenge wa Kivuruga ho mu karere ka Gakenke.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yibye inka maze akajya kuyihisha mu cyumba. Nyiri nka nyuma yo kuyibwa yatangiye kuyishakisha, kuri uyu wa gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 nibwo yagiye kubaza uyu wakekwaga niba atari we wayibye. Uyu mugabo wakekwaga ariko yabyamaganiye kure avuga ko atari we.

Nyuma yo kubihakana ariko inka yahise imutamaza kuko yahise yabira. Mu kujya kureba aho inka iri kwabirira basanze iri mu buriri ndetse hariho n’inzitiramibu, bikekwa ko ari ho yari yayihishe. Umugabo abonye ko afashwe yahise akuramo ake karenge.

SP Jean Bosco MWISENEZA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaguru avuga ko uyu mugabo yabanje guhakana ko ntatungo yibye ubwo yabibazwagaho. Yagize ati;”Mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supaneti (Inzitiramibu). Inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka, ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo.”

SP Mwiseneza yavuze uku uyu mugabo ari gushakwa ngo atabwe muri yombi kugira ngo akorerweho iperereza.