Inyundo zikoze mu ishusho y’umuneke zaciye ibintu muri Taiwan

331

Uruganda rwo mu Buyapani rwakoze inyundo zifite ishusho y’umuneke zica ibintu muri Taiwan ndetse zitangira gushira ku masoko kubera kugurwa cyane.

Uruganda rw’ibyuma rwo mu Buyapani, mu mugi wa Hiroshima rwitwa ‘Ikeda’ nirwo rwakoze inyundo zifite ishusho y’umuneke muri 2020 maze zirabica biracika muri Taiwan.

Nyuma y’uko izi nyundo zishyizwe hanze zatangiye kugurwa ku bwinshi ariko by’umwihariko muri Taiwan zari imari ikomeye. Ibi byatumye uruganda ruzikora rujya kuri X yahoze yitwa Twitter maze rurandika ruti;”Nshuti zo muri Taiwan, Ese murashaka izingana iki?”

Ubu butumwa bwakurikijwe amafoto agaragaza inyundo nyinshi cyane ziri mu ruganda zateganyagwa koherezwa muri Taiwan.

Umubare munini w’inyundo zikoze mu ishusho y’umuneke zagombaga koherezwa muri Taiwan

N’ubwo izi nyundo zakorwaga ngo zizajye zitangwa nk’impano gusa uruganda rwa Ikeda rwazikoraga rwavugaga ko bazikoze mu kuzuza ibyifuzo by’abantu bifuzaga kuzajya batera imisumari bifashishije imbuto.

Iki gihe inyundo nini ikoze mu muneke yaguraga 11,877 Yen ubwo ni arenga ibihumbi ijana by’amanyarwanda (100,000 RWF), naho inyundo nto yo yaguraga 3,287 yen ubwo ni akabakaba ibihumbi mirongo itatu by’amanyarwanda (30,000 RWF).