NIGERIA: Umugabo yashakaga guca agahigo ku kurira igihe kinini bimuviramo ubuhumyi

216

Umugabo wo muri Nigeria yashatse guca agahigo ko kumara amasaha 100 arira ariko bimuviramo ingaruka zo guhuma iminota 45 nyuma y’uko yaramaze amasaha atandatu arira.

Umunyarwenya Tembu Daniel gusa ukoresha amazina ya “237_towncryer” niwe wagerageje gukora ibi ngo ashyireho agahigo ku isi ko kumara amasaha 100 ari kurira ntaguhagarara.

Tembu yatangiye kurira tariki 9 Nyakanga 2023 gusa aza guhatirizwa kurekera kurira nyuma y’amasaha 6 kuko byari bitangiye kumugiraho ingaruka zirimo kubabara umutwe, guhuma amaso no kubyimba isura. Icyari gihangayikishije ni uko yashoboraga guhuma burundu kuko yamaze iminota 45 atari kureba.

Mu mashusho yahererekanyijwe ku mbugankoranyambaga agaragaza ko Tembu Daniel ashobora kuba yarariza amasaha 2 n’iminota 9 naho andi akagaragaza ko yarize amasaha 5 n’iminota 54.

Uyu mugabo wo muri Nigeria yababajwe bikomeye n’abamuhagaritse atageze ku ntego ye yo kumara amasaha 100 ari kurira ntaguhagaraga.

Kimwe mu byo Tembu yifuzaga ni ugushyirwa mu gitabo k’ibintu n’abantu badasanzwe ku isi cya Guinness World Records gusa ntibyaje kumuhira ndetse Guinness yatangaje ko mu byo yashyira mu bintu bidasanzwe hatarimo kurira igihe kinini.

Yahise ijya kuri X yahoze yitwa Tweeter maze yandika ko mu byo ishyira mu bidasanzwe hatarimo kurira igihe kirekire ndetse yibutsa ibyo ishyira mu bidasanzwe ku isi.

Ubutumwa bwa Guinness World Records kuri X

N’ubwo Daniel Tembu atageze ku ntego yifuzaga gusa kuvugwa byo yaravuzwe ndetse aramamara ku isi muri rusange kuko yabaye inkuru nyamukuru mu binyamakuru bitandukanye ku isi.