RWANDA: Sobanukirwa ibyiciro by’Intwari z’u Rwanda

503

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwihizihiza umunsi w’Intwari. Intwari z’u Rwanda zikaba zishyirwa mu byiciro 3 ari nabyo turibugarukeho muri iyi nkuru.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1994, iki gihe wizihizwaga tariki 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu gusa kuva mu 1999 nibwo watangiye kwizihizwa muri Gashyantare. Kuri uyu munsi hatangwa ikiruhuko mu Rwanda hose.

Intwari z’u Rwanda zishyirwa mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

IMANZI

Iki nicyo kiciro cya mbere k’Intwari z’u Rwanda. Muri iki kiciro hashyirwamo intwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ubuzima bwazo bivuze ko ntawe ushobora kugishyirwamo akiri muzima.

Kugeza ubu muri iki kiciro harimo intwari 2 zonyine arizo Fred GISA RWIGEMA n’umusirikare utazwi.

Fred GISA RWIGEMA watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda

Rwigema ari muri iki kiciro kuko yakoze ibikorwa bitandukanye byo kwitangira u Rwanda harimo no gutangiza urugamba rwo kwibohora.

IMENA

Imena nicyo kiciro cya kabiri k’Intwari z’u Rwanda kikaza gikurikira Imanzi. Iki kiciro gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Muri iki kiciro kuri ubu harimo intwari zikurikira; Umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa n’abazungu akitwa Charles Leon Pierre, RWAGASANA Michel, UWIRINGIYAMANA Agatha, NIYITEGEKA Félicité n’abanyeshuri b’i Nyange.

Michel RWAGASANA ubarirwa mu ntwari z’Imena z’u Rwanda
UWIRINGIYIMANA Agatha

Gushyirwa muri iki kiciro ntibisaba ko umuntu aba yaritabye Imana nk’uko bimeze mu kiciro cyo ruguru, aha ho umuntu ashobora gushyirwamo akiri muzima.

INGENZI

Iki nicyo kiciro cya gatatu k’Intwari z’u Rwanda. Iki kiciro giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

Kugeza uyu munsi, nta ntwari yari yashyirwa muri icyi cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida b’ icyi cyiciro.

Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour) nirwo rukora ubushakashatsi maze rukanzura umuntu niba ashyirwa mu ntwari cyangwa atazishyirwamo.