Indirimbo ya Nicki Minaj ikomeje guca ibintu ku isi

240

Indirimbo ‘Big foot’ ya Nicki Minaj yaciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere y’umuhanzikazi yayikoranye (solo) yumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify muri 2024.

‘Big foot’ iri guca uduhigo ku isi

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa mbere ubu ikomeje guca uduhigo ku mbuga zitandukanye zicuruza imiziki.

Iyi ndirimbo ni iya kabiri muri US iTunes no muri Apple Music Song. Iyi ndirimbo ariko idafite amashusho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 kuri YouTube ibi byayigize indirimbo ya mbere iri kubica bigacika kuri YouTube muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uretse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ‘Big foot’ inayoboye iTunes mu bindi bihugu 33 ku isi birimo n’ikiwabo cya Trinité-et-Tobago ari naho avuka n’ubwo uyu muraperikazi akorera umuziki we muri Amerika.