FRANCE: Abahinzi bari mu myigaragambyo yamagana kudahabwa agaciro

208

Abahinzi bo mu Bufaransa bakoze imyigaragambyo yamagana uburyo badahabwa agaciro muri iki gihugu ndetse n’umusaruro wabo ukagurwa amafaranga make nyamara imisoro yabo ihanitse.

Umwuga w’ubuhinzi mu Bufaransa ufatiye runini abantu benshi, ibi nibyo byatumye abahinzi bafata ibimodoka bisanzwe bihinga maze babifungisha umuhanda w’ingenzi werekeza mu murwa mukuru w’Ubufaransa Paris.

Abahinzi bigaragambyaga bafunze umuhanda werekeza i Paris

Abahinzi babarirwa muri magana nibo birunze muri uwo muhanda ngo bawufunge. Ibi byatumye ubuyozi bwohereza abapolisi bagera ku 15,000 ngo bajye guhagarika ibyo bimodoka by’abo bahinzi biri kugenda bigana i Paris gusa babujijwe kugira uwo bahutaza.

Umwe mu bigaragambya yagize ati;”Ntabwo twakora ubuhinzi buciriritse…. dukeneye gukura amaronko mu bucuruza bwacu.”

Aba bahinzi bavuga ko batazongera kugira ibicuruzwa byabo bohereza mu masoko n’amaduka gusa ubuyobozi bwababujije kutabikora.

Arnaud Rousseau uyobora ishyirahamwe ry’ambere rinini ry’abahinzi mu Bufaransa, FĂ©dĂ©ration Nationale des Syndicats d’Exploitants Agricoles (FNSEA) yavuze ko impamvu y’iyi myigaragambyo ari uguhatira Guverinoma gushakira umuti iki kibazo vuba bidatinze.

Mu cyumweru gishize Guverinoma y’Ubufaransa yari yafashe imyanzuro irimo kugabanya imisoro ku bikomoka kuri peteroli ndetse no kugenera ubufasha abahinzi borozi bafite amatungo arwaye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Ubufaransa Prisca Thevenot yavuze ko indi myanzuro yiyongera kuri iyi izatandazwa kuri uyu wa kabiri.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Champs-ÉlysĂ©es byatangaje ko kuri uyu wa kane Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Marcon azahurira na Perezida Ursula Von der Leyen uyobora European Commission i Brussels mu Bubiligi bakazavugana ku kibazo cy’ubuhinzi ndetse n’uburyo bwo gufasha abahinzi borozi.