SITTING VOLLEYBALL: Amavubi y’abagabo n’abari n’abategarugori yitabiriye Shampiyona y’Afurika muri Nigeria

220

Mu rukerere rwo ku wa gatandatu nibwo ikipe z’igihugu z’u Rwanda mu bagabo n’abari n’abategarugori mu mukino wa sitting volleyball zahagurutse i Kigali zerekeza muri Nigeria aho zitabiriye shampiyona y’Afurika 2024.

Nyuma yo guhaguruka i Kigali saa saba z’ijoro, yanyuze muri Ethiopia ibona kwerekeza muri Nigeria. Iyi mikino irakinwa kuva uyu munsi tariki 29 Mutarama 2024 kugeza tariki 3 Gashyantare 2024.

Amavubi y’abari n’abategarugori n’abagabo mu mukino wa Sitting volleyball yitabiriye Shampiyona y’Afurika muri Nigeria

 

Mu bagabo iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu umunani ari byo Egypt, Morocco, Libya, Kenya, Algeria, Zimbabwe, Rwanda na Nigeria aho u Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Libya, Algeria na Zimbabwe mu gihe mu bagore ryitabirwa n’ibihugu bine birimo u Rwanda, Nigeria, Zimbabwe na Kenya bikazakina hagati yabyo.

Ubwo aya makipe yahabwaga ibendera ku wa gatanu mbere yo guhaguruka, umutoza Dr. Mosaad na kapiteni w’ikipe y’abari n’abategarugori Mukobwankawe Liliane ndetse n’uw’ikipe y’abagabo, Emile Vuningabo Cadet, bavuze ko intego ibajyanye ari ugushaka itike y’imikino Paralempike 2024 bazaheshwa no kwegukana ibikombe by’iyi shampiyona bagiye gukina.