Burya ngo agahugu katagira umuco karacika, mu muco nyarwanda hari imvugo zabugenewe zakoreshwaga ku bintu n’abantu harimo nko ku mwami, amata, inka, igisabo n’ibindi yamenyekanye nka ntibavuga – bavuga. Ese ni ayahe magambo aboneye yerekeye amata?
Mu nkuru y’uyu munsi AMAKURUMASHYA twabateguriye amwe mu magambo ya ntibavuga-bavuga yerekeye ku mata. Ni ikeshamvugo ku mata. Dore amwe muri ayo magambo:
Ntibavuga – Bavuga
Amata yiriwe: Amirire
Amata yakamwe ako kanya agishyushye: Inshyushyu
Amata yaraye ataravura: Umubanji
Amata yavuze: Ikivuguto
Amata y’inka yimye: Amasitu
Aho batereka amata: Ku ruhimbi
Icyo bakamiramo: Icyansi
Icyo banyweramo amata: Inkongoro
Icyo bacundiramo amata: Igisabo
Umufuniko w’igisabo: Inzindaro
Icyo bavurugisha amata: Umutozo
Gukura amavuta mu mata: Kwavura
Ikibumbe cyamavuta y’inka: Isoro
Kumena amata ubishaka: Kuyabikira
kumena amata utabishaka: Kuyabogora
Amata yakuwemo amavuta: Amacunda
Amata y’inka ikimara kubyara: Umuhondo
Kirazira gupfobya amata ngo uyite Uduta: Amata aba menshi
Ngayo amwe mu magambo akwiye gukoreshwa ku mata.