Umutoza yirukanywe azira gutsinda ibitego byinshi ikipe bahanganye

214

Mu Butaliyani ikipe yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo nyuma yaho atsinze ikipe bakinaga ibitego 27-0, bamwirukanye bamuziza gusebanya.

Ibi byabaye tariki ya 17 Ugushyingo 2019, icyo gihe ikipe y’abatarengeje imyaka 18 bita Invictasauro yatsinze Marina Calcio ibitego 27-0 maze biviramo umutoza Massimiliano Riccini wa Invictasauro kwirukanwa azira gusebya Marina Calcio.

Nyuma y’uyu mukino uwari Perezida wa Invictasauro Paolo Brogelli yavuze ko atashimishijwe n’uko ikipe ye yatsinze iyo bakinaga ibitego 27-0 aho yagize ati;”Buri gihe uba ugomba kubaha uwo muhanganye ariko uyu munsi ntibyabaye. Nka Perezida nsabye imbabazi ikipe ya Marina. Ikipe yacu yahise ifata umwanzuro wo kwirukana umutoza Massimiliano Riccini.

Yakomeje agira ati;”Abatoza bacu bafite inshingano zo gutoza abana, ariko nyuma y’ibyo bagomba no kubigisha.

Iyi nkuru yatangaje benshi mu gihe ubusanzwe bimenyerewe ko ahubwo umutoza yirukanwa kubera kutitwara neza, uyu we yirukanywe kubera kwitwara neza cyane maze agatsinda ibitego 27-0, akirukanwa azira kwandagaza indi kipe no kuyisebya.