spot_img

Abepiskopi bagize urwego ruhoraho rushinzwe gukurikirana imirimo y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (ACEAC) batangaje ko bazahurira mu Gitambo cya Misa i Goma kizaba kigamije gusabira isi amahoro ariko by’umwihariko akarere k’ibiyaga bigari, iki gitambo cya Misa kikaba kizaturwa tariki ya 28 Mutarama 2024.

Ibi Myr Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida wa mbere wa ACEAC ndetse akaba ari na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yabitangarije mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Katederali ya Ruhengeri.

Ni igitambo cya Misa cyarimo n’abandi Bepisikopi bo mu Rwanda, Kongo n’u Burundi aribo; Myr Bonaventure Nahimana, Visi perezida wa 2 wa ACEAC na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu gihugu cy’u Burundi, Myr Oscar Ngoy, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kongolo muri Kongo, Myr Blaise Nzeyimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruyigi mu Burundi, Myr Georges Bizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ngozi mu Burundi, Myr Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri Kongo na Myr Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo mu Rwanda.

Myr Visenti HAROLIMANA yavuze ko Abepiskopi Gatolika bo mu bihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari bahisemo guhurira i Goma mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye mu gace k’Uburasirazuba kazahajwe n’intambara.

Myr Visenti HAROLIMANA yavuze ko iyi Misa itazitabirwa n’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo gusa ko ahubwo bazaherekezwa n’abasaseridoti ndetse n’abakristu bahagarariye abandi muri ibi bihugu.

Abepisikopi bo mu karere kandi bavuze ko bababajwe n’umwanzuro igihugu cy’u Burundi giherutse gufata wo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda.

Myr Harolimana yagize ati, “Twifuza ko habaho kuganira hakaboneka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibanire myiza hagati y’abatuye ibihugu byacu.”

Abepiskopi Gatolika bo mu karere kandi bavuze ko bababajwe cyane n’uburyo imibanire y’ibihugu ihagaze ubu ari nayo mpamvu basaba abategetsi b’ibi bihugu kubaka ibiraro bihuza abantu aho kugira ngo bashyireho inkuta zibatandukanye.

Check out other tags:

Most Popular Articles