spot_img

Tariki 24 Mutarama 2024 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasohoye itangazo ko hari imikino ya shampiyona y’umunsi wa 18 yasubitswe kubera irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

FERWAFA yatangaje ko iri rushanwa rigomba kwitabirwa n’amakipe ane (4) ya mbere mu gice kibanza cya shampiyona mu Bagabo n’amakipe 2 ya mbere mu gice kibanza mu bari n’abategarugori.

Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye APR FC ariyo iyoboye urutonde, Police FC ari iya kabiri, Musanze FC ari iya gatatu naho Rayon Sports ari iya kane. Naho mu bari n’abategarugori AS Kigali niyo yari yarangije imikino ibanza ya shampiyona iyoboye ikurikirwa na Rayon Sports WFC.

Mu bagabo, FERWAFA yatangaje ko APR FC igomba guhura na Musanze FC muri 1/2 k’irangiza, uyu mukino ukazaba tariki 28 Mutarama 2024 kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00 z’umugoroba naho Rayon Sports ikazahura na Police FC muri 1/2 k’irangiza, uyu mukino nawo uzaba tariki 28 Mutarama kuri Kigali Pele Stadium saa 18:00 z’umugoroba.

Mu bagore, FERWAFA yatangaje ko hazakinwa umukino umwe uzahuza AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC, uyu mukino uzaba ku munsi nyirizina w’intwari tariki ya 1 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, ukazabanziriza umukino wa nyuma mu bagabo wo uzaba saa 18:00 z’umugoroba.

Menya uko ibihembo muri iri rushanwa bizaba bihagaze;

Mu bagabo: Ikipe izitabira irishunwa izahabwa 1,000,000 RWF, Gutsinda umukino wa 1/2 ikipe izahabwa 1,000,000 RWF, ikipe izatwara igikombe izahabwa 6,000,000 RWF naho ikipe izaba iya kabiri izahabwa 3,000,000 RWF. Ibyiyongera kuri ibi ni uko ikipe ya Musanze FC izongerwa 600,000 RWF kubera ingendo izakora iza i Kigali mu gihe andi makipe azitabira iri rushanwa yo n’ubundi asanzwe abarizwa i Kigali.

Mu bari n’abategarugori: Amakipe azahabwa amafaranga y’urugendo angana 200,000 RWF, ikipe izatwara igikombe izahabwa 4,000,000 RWF naho ikipe izaba iya kabiri izahabwa 2,000,000 RWF.

Check out other tags:

Most Popular Articles