Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’uburezi igihugu cya Zimbabwe cyatanzweho urugero rugaragaza ko abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 500 muri iki gihugu bataye ishuri.
Ibi byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’uburezi.
Umunsi mpuzamahanga w’uburezi washyizweho n’umurango w’Abibumbye mu rwego rwo guharanira amahoro n’iterambere bigizwemo uruhare rukomeye n’uburezi.
UNICEF ivuga ko mu gihugu cya Zimbabwe abana bane mu bana 10 bava mu ishuri mu byiciro byo kuva mu mashuri abanza kugeza mu kiciro cy’amashuri yisumbuye.
Inzobere zivuga ko impamvu yo guta ishuri kw’abana muri iki gihugu cya Zimbabwe ahanini bifitwemo uruhare n’ubukungu butifashe neza.
Urugaga rw’abarimu muri Zimbabwe rwo ruvuga ko imishahara y’abarimu idahagije kandi kuba umwarimu adahabwa amafaranga uhagije biri mu bituma yatanga uburezi budafite ireme.