spot_img

Kuri uyu wa kane tariki 25 Mutarama 2024 mu masaha y’igicamunsi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yayoboye inama y’Abaminisitiri ya mbere mu mwaka wa 2024.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, nibyo byatangaje aya makuru. Iyi nama ije nyuma y’umunsi umwe harangiye inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye kuva tariki 23 kugeza ku ya 24 Mutarama 2024.

Ubutumwa bwa Village Urugwiro ku rukuta rwa X

Mu yandi makuru ariko kuri uyu wa kane Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Guinea Lt Gen Mamadi Doumbouya n’umufasha we Lauriane Doumbouya baje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ruzamara iminsi 3.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea Lt gen Mamadi Doumbouya

Check out other tags:

Most Popular Articles